Guhura n’abagize itsinda

Umuyobozi w’Imirimo
BIRANGWA Justin
Justin yinjiye mu murimo w’Imana nk’umukozi uhoraho kuva muri 2011. Ubunararibonye bwe bukubiyemo gutangiza amatorero (nk’itsinda), kuyobora no gutangiza imirimo mishya, ndetse no kuba umuhuzabikorwa mu mirimo yerekeranye n’ubuzuma bw'umwuka mu bakozi muri Youth for Christ Rwanda. Afite ishyaka ryimbitse ryerekeranye n'ubutumwa bwiza, guhindura abantu abigishwa ndetse n'ubuzima bwiza bw’Itorero ryo mu Rwanda. Justin afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iyobokamana yakuye muri South African Theological Seminary (SATS). Ubu akaba ari gukora icyiciro cya gatatu mu iyobokamana (MDiv) muri SATS. We n'umugore we Chantal bafite umukobwa umwe n’umuhungu umwe.

Ushinzwe Ivugabutumwa ni Guhindura Abantu Abigishwa
MUYOMBANO Joseph
Joseph yabaye umuyobozi w’uyu murimo w’ivuga butumwa akaba abimazemo imyaka mirongo ine. Yatangiye gukorana na NCM muri 2008. Ni “umushumba w’abashumba.” Umutwaro afitiye abashumba watumye abiba ingeso nziza ndetse n’imyitwarire atoza itorero ayoboye. Joseph anakora nk’Umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza Church Paruwasi ya Bugesera. Afite icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bigendanye na Theological Studies yakuye mu ishuri rya International Leadership University (Kenya). We n’umugore we Beatrice bafite abakobwa batanu ndetse n’umwuzukuru umwe.

Ushinzwe Umutungo
MUTSINZI Abel
Mu burambe afite mukazi busaga imyaka cumi, Abel atanga inama ku bigendanye nuko umutungo wa NCM ukoreshwa. Ibyo bigatuma umutungo ukoreshwa ibyo wagenewe gukora. Ikindi kandi adufasha kuba ibisonga byiza by’umutungo wa NCM. Abel yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mubigendanye n’icungamutungo muri Mount Kenya University (Rwanda) aritegura kubona impanyabumenyi nk’umucungamutungo w’umwuga. Abel afite ishyaka ryinshi ry’ivugabutumwa, aho yigisha abana ku itorero abarizwamo. We n’umugore we Kellen bafite umwana w’umukobwa.

Ushinzwe Ubufatanye
Laura Pearce
Laura yifuza kubona itorero nk’Umubiri wa Kristo hano mu isi yose ukura kandi mu bumwe, ku buryo wakora inshingano ikomeye. Afite umwete mwinshi wo gutoza abanyarwanda bagakora nk’abavugizi ba NCM haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yifuza gukorana n’Itorero ry’iburengerzuba bw’isi, hakabaho ubufatanye hagati ya NCM ndetse n’itorero ryo mu Rwanda. Laura yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Business Administration aho yigiye muri kaminuza ya Bryan College (USA). Yageze mu Rwanda muri 2017.

Umwarimu
VUGUZIGIRA Alphonse
Alphonce afite umutwaro wo kwigisha ubutunwa bwiza, akunda no kwigisha abandi ijambo ry’Imana. Yakuriye mu mu ryango wa NCM kuva 2006 yaje muri NCM nk’Umunyeshuri nyuma muri 2018 yabaye umwarimu. Mu gihe isi yari yugarijwe ni cyorezo cya Covid19 yatangiye kuvuga ubutumwa kuri radio byamufunguriye imiryango yo kugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda. Alphonse yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iyobokamana yakuye muri South African Theological Seminary (Africa Yepfo). We n’umufasha we Christine bafite abana bane.

Umwarimu
MUKAKALISA Gaudiose
Gaudiose afite umutima wo gufasha ababyeyi ndetse n’amatorero kurera abana muburyo butuma bazakura bakunda Imana. Yinjiye muri NCM mu mwaka wa 2009. Gaudiose agira umwete wihariye mu gutoza abana no gutoza abashumba kugira inyigisho z’abana. Gaudiose afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iyobokamana yakuye muri South African Theological Seminary (Africa Yepfo). Gaudiose n’umugabo we Bosco bafite abahungu bane.

Umwarimu Wungirije
RWIBAGIZA Steven
Steven uhereye igihe yizereye ubutumwa bwiza ari kuri kaminuza, yagize umwete mwinshi wo gukora umurimo wo gutoza (discipleship) ndetse ni ivugabutumwa (evangelism). 2020 kugeza 2021 yabaye umuyobozi wa Group Biblique Universitaire du Rwanda (GBUR) muri University of Rwanda Busugo campus. Ikindi, mu mwaka 2021 yayoboye urwego rwabanyeshuri kurwego rw'igihugu bo muri GBUR 2021. Steven yageze muri NCM muri 2023. Afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iterambere ry'icyaro (Rural development) yakuye muri Kaminuza y'Urwanda.

Umwarimu Wungirije
NKOMEJEGUSENGA David
David afite umutima wo kujyana Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo aho butaragera. Ashaka kubona amatorero ayobowe kandi akora mu buryo buhura n’Ijambo ry’Imana. Yabaye umuhuzabikorwa n'umushumba wungirije muri BibleWay Baptist Church of Rwanda kuva mu mwaka wa 2015. David yize muri Christian Leadership Institute of Rwanda. David n’umugore we Yvonne bafite abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Ushinzwe Inyigisho z'Igihe Gito
Antoinette Hansen
Antoinette afite umutwaro wo kwigisha, gutanga ubumenyi no gushishikariza abakuru b’amatoreroro ndetse n’abaririmbyi ibijyanye na muzika. Nkuw’ijambo ry’Imana, umunyamuziki ndetse n’Umuyobozi w’abaririmbyi, yifuza gukorana n’itorero ryo mu Rwanda n’umuryango mugari w’abanyarwanda mu murimo wo gutoza ijambo ry’Imana kugira ngo itorero ribe ryubatswe neza. Antoinette yize icyiciro cya gatatu mu bigendanye na Arts in Global Studies muri Liberty University (USA). Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Inzobere Ishinzwe Imyigire n'Iterambere
Nick Pirolo
Nick afite umwete wo kwigisha ijambo ry’Imana no gutoza abigishwa ba Yesu. Yishimira gukorera mu Rwanda atoza abayobozi b’amatorero. Yishimira gukorana n’abandi bakozi b’abanyarwanda, ndetse n’abanyeshuri baturuka mu matorero atandukanye. Afite rero intego yo kubona umuntu wese bahura ndetse na buri torero rikura rikagera ku rugero rw’igihagararo cya Kiristo. Nick afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza, muri divinity, yakuye muri Denver Seminary (USA). Ubu akaba arimo yiga icyiciro cya PhD mu burezi aho yiga muri Regent University (USA). Nick n’umufasha we Krystal n’abana babo batatu bari mu Rwanda kuva 2016.

Umwunganizi w'imirimo
RUTAYISIRE Christine
Christine n’umuntu w’ingenzi cyane muri NCM atuma ibintu byose bigenda neza. Akora nk’umwunganizi w’Umuyobozi Mukuru wa NCM, ariko aba yiteguye gufasha aho bikenewe hose. Christine yabaye inshuti ya NCM kuva 2005, ubwo yigishaga ikinyarwanda kubari bazanye ubutumwa mu Rwanda. Nyuma rero yaje kuba umukozi wa NCM muri 2014. Christine n’umugabo we Joe bafite umukobwa umwe n’abahungu babiri.

Ubufatanye
MUGISHA Wilson
Wilson afite umutwaro wo kubona abakozi b’Imana n'amatorero akorera hamwe nk’Umubiri wa Kristo mu Rwanda mu kujyana ubutumwa bwiza. Yabaye mu murimo w’ivugabutumwa kuva akiri muri Kaminuza, aho yayoboye itsinda ry'abanyeshuri bavuga ubutumwa bwiza mu gihe cy'imyaka ine. Yatangiye gukorera umuryango wa NCM kuva muri 2023, aho akora nk’umukozi wungirije ushinzwe ubufatanye n’amatorero ariko yibanda cyane ku bufatanye bw’imbere mu gihugu. Wilson afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu buhinzi yakuye muri Kaminuza y'Urwanda. Akoresha ubumenyi afite yereka abanyeshuri ba NCM binyuze mu bumenyingiro biga guhinga mu buryo bwubahisha Imana.
Inama y'Umuyobozi






